Post
Kidumu yiyemeje gutangira umwaka asangira n’abakunzi be
{Nyuma y’igitaramo ateganya gukora mu ijoro ryo gusoza umwaka no gutangira undi, umuhanzi Kidumu arateganya gukorera ikindi gitaramo muri Michael’s Club (Remera), aho ateganya gusangira n’abakunzi be ifunguro mucyo yise ’VIP Dinner with Kidumu’.}
Iki gitaramo kiri mu bitaramo bitamenyerewe hano mu Rwanda kizaba ku Cyumweru tariki ya 01 Mutarama 2012.
Uyu muhanzi uteganya gususurutsa abakunzi be ubwo azaba aririmba mu buryo bwa Live, avuga ko ashaka kugaragaza ko nyuma y’umuziki umuhanzi ashobora kwisanzura kuri bagenzi be bakaganira ndetse bakaba banasangira.
Ibi bikaba bihuza n’uko uyu muhanzi uzwi mu ndirimbo nka ‘Umushaha’ asanzwe agaragaza impano zitandukanye zirimo kubasha gusetsa, kuganira ndetse no kugirana urugwiro n’abafana be. Ibi bikiyongera ko uyu muhanzi uretse kuririmba anabasha gucuranga ingoma iyo ari mu bitaramo.

Iki gitaramo kizaba gikurikiye icyo Kidumu yahujwe n’igihangange Flavor cyo muri Nigeria kuri uyu wa 31 Ukuboza 2011. Kidumu kandi akubutse mu gihugu cye cy’amavuko Burundi aho yakoreye ibitaramo bitandukanye.