Post
6300 bazava mu mihanda bahabwe aho gucururiza
{Nk’uko twabitangarijwe n’umujyi wa Kigali ngo habaruwe abacururiza mu mihanda yo mu mujyi wa Kigali basanga basaga 6300, iri barura rikaba rigamije kumenya umubare nyawo w’abacururiza mu mihanda kuko bagomba kugenda bashakirwa aho gucururiza nta mbogamizi.}
Mu myaka nk’itanu ishize ni bwo ingamba zikaze zarushijwe ho gushimangirwa mu rwego rwo gukumira abantu bacururiza mu mihanda, ariko kugeza n’ubu ntibiracika burundu, ariko ngo noneho ingamba zihamye zafashwe mu rwego rwo kubirandura burundu.
Aha ngo baka barimo gukorana n’uturere tugize umujyi mu kubarura umubare nyawo w’abantu bacururiza mu mihanda bityo nyuma bakazahabwa ahabugenewe bazajya bacururiza.
Ibi ariko n’ubwo umujyi wa Kigali ubivuga hari abacuruzi batangarije IGIHE.com ko batazakurwa mu mihanda kuko nabo hari ibyo basabye umujyi wa Kigali ukaba utarabyubahiriza.
Muri bo harimo abacuruza indabyo bakunze gucururiza ku muhanda bati:’’Kuba dukorera ku mihanda ni uko twabuze isoko ryabugenewe kandi tumaze igihe turisaba leta ariko amaso yaheze mu kirere’’.
Ntirenganya Emile yatubwiye ko amaze imyaka itatu acuruza indabyo yiyezereza n’izo arangura ku mihanda ya kigali, avuga ko byamugiriye akamaro kuko yabashije kubakamo inzu kandi akagura n’isambu ariko ngo nanone ntashimishwa no kuba amaze igihe kingana gutya acururiza ku mihanda.
Ati:’’Ntabwo dushobora kujyana indabyo kuzicururiza mu masoko asanzwe. tumaze igihe tuvugana na leta tuyisaba isoko ariko na n’ubu ntituraribona ariko kuko ziba zikenewe cyane mu mujyi wa Kigali dukomeza kuzizana’’.
Yakomeje avuga ko iyo bavuganye n’umujyi wa Kigali ubasaba ko mu gihe batarabubakira isoko bajya baza bagacuruza ariko bakagerageza no kuva mu mujyi hakiri kare kugira ngo aho bacururiza hakorwe isuku hakiri kare.
Ati:’’Indabyo zifite agaciro kanini mu Rwanda niyo mpamvu ntawatubuza gucuruza nk’uko usanga babuza abacururiza ibindi bintu ku muhanda, ahubwo iyo baje batugira inama yo kujya tugerageza kuhava kare kugira ngo hakorwe isuku’’.

Nizeyimana Narcisse amaze imyaka itanu aza kugurira indabyo ku mihanda kuko azikoresha mu kazi ke ka buri munsi ati:’’Indabyo bazana baba bazikuye kure, sinzi rero niba leta hari icyo ibateganyiriza mu rwego rwo kubaha isoko natwe tukajya tugira aho tubasanga hazwi kandi igihe ukenereye indabyo cyose ukaba wazibona’’.
Ubwo twavuganaga n’umujyi wa Kigali ariko wateye utwatsi iyi mishyikirano n’abacururiza indabyo ku mihanda, Bruno Rangira, Ushinzwe itangazamakuru mu mujyi wa Kigali yagize ati:’’Ahubwo niba batariyandikishije muri iyi gahunda nshya bihutire kubikora kuko ingamba zikaze zirimo gufatirwa abacururiza mu mihanda bose ntakurobanura’’.