Post
37% by’abakora umwuga w’uburaya barwaye SIDA
{ {{Uganda:}} Ubushakashatsi buherutse gushyirwa ahagaragara na ‘The Lancet’, ikinyamakuru kubuvuzi mpuzamahanga ku bwandu bw’agakoko gatera SIDA bugaragaza ko 37% by’abakora uburaya mu gihugu cya Uganda babana na virusi itera SIDA. }
Ubu bushakashatsi bwakozwe kuva mu kwa mbere 2007 kugeza mu kwa gatandatu 2011 bugakorerwa mu bihugu 50 birimo 20 byo ku mugabane wa Afurika bugaragaza ko SIDA ikomeje kwiyongera mu bakora uburaya bo mu gihugu cya Uganda.
Dr Simon Lokodo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu muri Uganda avuga ko abakora umwuga wo kugurisha igitsina bafite uburenganzira bwo kwitabwaho n’ubwo kubona imiti igabanya ubukana.
Ati:” N’ubwo tubakangurira gufata iyi miti icyo tuba twifuza mbere ya byose n’uko bareka uyu mwuga”.
Ubu bushakashatsi bwatewe inkunga na Banki y’isi n’ikigega cy’Umuryango w’Abibumbye cyita ku baturage bwagaragaje ko Uganda iza mu bihugu bya mbere bifite umubare munini w’abakora uburaya babana na virusi itera SIDA.
Bugaragaza kandi ko igihugu cya Uganda kiza ku mwanya wa gatandatu mu bihugu 20 muri Afurika bifite abantu benshi babana n’ubwandu bwa virusi itera SIDA nyuma ya Malawi, Zimbabwe, Afurika Y’Epfo , Kenya n’igihugu cya Benin.
Iyi nyigo igaragaza ko abagore bane ku 10 bakora uburaya muri Uganda banduye SIDA.
Dr Stephen Watiti ushinzwe kurwanya no gukumira icyorezo cya SIDA muri iki gihugu avuga ko impamvu nyamukuru itera iki ikibazo ari uko abenshi mu bakora uyu mwuga batabasha ku mvikana n’abakiliya babo ku bijyanye no kwirinda SIDA bakoresha agakingirizo.
Ati:”Iyaba bari bafite ubushobozi bwo gukoresha agakingirizo kuri buri mu muntu iyi mibare yagabanuka”.
Arongera ati:”N’ubwo uburaya butemewe n’amategeko ya Uganda hakaba hanashyirwa ingufu nyinshi mu kuburwanya buracyari ikibazo gikomeye, kuko ababukora babukorana n’abantu bari basanzwe mu busambanyi”.
Mu bihugu byo ku mugabane wa Afurika byakorewemo ubu bushakashatsi bagasanga nta n’umwe mu bakora uburaya ubana n’agakoko gatera SIDA ni Misiri na Madagascar.
Muri rusange ibipimo by’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA byariyongereye muri iki gihugu aho aho umubare munini w’abarwaye ari abagore bari kuri 7,7% abagabo bakaza kuru 5,6%.