Post
2012: Hirya no hino ku isi byari ibicika
{Mu mico itandukanye, mu buryo bwa buri baturage mu kwidagadura no kwishimisha, isi yose yizihije umwaka mushya wa 2012 nk’uko aya mafoto IGIHE.com twabakusanyirije abigaragaza. Igihugu cya Australiya nicyo cya mbere mu kwizihiza umwaka mushya ukurikije uko igenabihe ribigena. Aya mafoto agaragaza ko ibihugu byinshi mu kwizihiza umwaka mushya byagiye byibanda mu kwerekana imico yabyo.}
*{{ { Sydney muri Australiya:} }}
Nibo bageze mu mwaka wa 2012 mbere y’abandi ku isi yose. Benshi bahisemo kujya ku bibuga aho bahurira n’abantu benshi mu kwishimira umwaka mushya.



* { {{Muri Sri Lanka}} }
Mu mujyi wa Colombo mu gutangira umwaka mushya birukana imyuka mibi nk’uko amafoto y’umwe mu bari mu birori byo kwizihiza umwaka mushya wa 2012 abigaragaza.


* { {{Mu Bushinwa }} }
Abantu bakoraniye mu rusengero rwitwa “le Temple du Ciel” aho abantu bataramye barangamiye urumuri mu kwizihiza umwaka mushya. – – Aha ni mu mujyi wa Beijing.

* { {{Muri Taiwan}} }
Perezida Ma Yin-Jeou akina n’umugore we Christine Chow Mei-Ching mu kwizihiza umwaka mushya n’amabendera mu ntoki.

* { {{Hong Kong}} }
Ifoto yafatiwe ku cyambu cya Victoria iragaragaza uburyo muri Hong Kong abantu basaga 400 000 bari bishimye bacanye ibishashi by’imiriro y’ibyishimo yacanwaga mu kirere.

* { {{Mu Burusiya }} }
N’ubwo Vladimir Poutine ari guhangana n’abigaragambya ntibyamubujije kugeza ijambo ryo kwifuriza umwaka mushya abaturage b’iki gihugu baba bari ku ruhande rwe cyangwa batamushyigikiye.

* { {{Afurika y’Epfo}} }
Muri iki gihugu, dore uko byari byifashe mu kwizihiza umwaka mushya mu mihanda y’umujyi wa Johannesburg.



* { {{Muri Koweit}} }
Mu mico yaho, aba ni abarobyi bitegereza nyuma banakora imihango ku irenga ry’izuba mu rwego rwo kwizihiza umwaka mushya wa 2012.

* { {{Mu Buyapani }} }
I Tokyo, Abayapani bishimye bohereza ibipurizo mu kirere.

* { {{Mu Bwongereza}} }
Abongereza batabarika bari bakoraniye ku kiraro cya Westminster ngo barebe uko ibishashi biterwa mu kirere nk’uko bisanzwe.



*{ {{ Muri Espagne}} }
Benshi mu bakerarugendo bahisemo gutangirira umwaka mushya wa 2012 i Madrid, ho muri Espanye.

* { {{Muri Libani}} }
Abantu bishimiye itangira ry’umwaka mu murwa Beyrouth



*{{ { Muri Colombia} }}
Ba kavukire muri iki gihugu bahisemo kwizihiza itangira ry’umwaka wa 2012 bakina n’inyamaswa «Corraleja» ahitwa Turbaco.


*{ {{I New York }} }
Umuhanzi Justin Bieber na Carlos Santana bo bahisemo gutangira umwaka batura abantu indirimbo yitwa “Let It Be”.
{Reba hano urebe uko byari byifashe:}



* {{ {I Quebec} }}
Muri iyi ntara yo muri Canada, abantu bahuriye mu mujyi w’ubucuruzi wa Grande Allée.


* { {{Bresil}} }
Ku bw’imico itandukanye, aha bamwe mu bakundana bahisemo kwizihiza umwaka mushya bari kumwe i Rio de Janeiro.

* {{ {Muri Guatemala ho muri Amerika y’epfo} }}
Abaturage bo muri iki gihugu bakoze imyiyereko igaragaza ko bagiye kwakira umwaka mushya. Bayikoreye i San Silvestre.


{Foto: AFP}